Leta y’ U Rwanda yashyize kw’Isoko impapuro z’agaciro z’umwenda

Leta y’ u Rwanda yashyize kw’isoko impapuro z’agaciro z umwenda zifite agaciro ka miliyari 15 z amafaranga y’U Rwanda mu gihe cy’imyaka 7. Ibi biri muri y’umwaka wa 2014/2015 irebana no gushyira impapuro z’agaciro kw’isoko. Leta y’ U Rwanda yaherukaga gushyira impapuro z’agaciro kw’isoko muri Kanama 2014, ikaba yari yagujije miliyari 15 Rfw azishyurwa mu gihe cy imyaka 5.

      Amakuru akenewe

Reba Hano amashusho asobanura uko wakwiteganyiriza akanashora imari

Nitwa Emmanuel Mugiraneza, nkora mu Kigo Gishinzwe Isoko ry’Imari n’Imigabane nkaba nshinzwe guhuza Ikigo n’Izindi nzego.

Ikigo gishinzwe Isoko ry’Imari n’imigabane cyahawe inshingano yo kugenzura Isoko ry’Imari n’Imigabane kikaba kinagenzura uko impapuro mvunjwafaranga z’umwenda wa Leta zicuruzwa. Izi mpapuro zishyirwaho na Banki Nkuru y’u Rwanda hakaboneka amafaranga yo gushyira mu bikorwa imishinga n ‘igendamigambi rya Leta y’U Rwanda. 

Kubera iyo mpamvu twagirango tugeze ku Banyarwanda akamaro ko kwizigamira no gushora imari binyuze mu kugura impapuro mvunjwafaranga z’umwenda wa Leta.

  • Kugura izi mpapuro ni ukwizigamira no guteganyiriza ejo hazaza.
  • Izo mpapuro zitanga inyumgu ku muntu waziguze akazihabwa kabiri mu mwaka; ni ukuvuga buri nyuma y’amezi atandatu.
  • Izo mpapuro zishobora The Tresury bond holder can also use it as colateral to acquire other financial facilities. The also enjoy the capital market taxe incentives.
  • Izo mpapuro uwaziguze ashobora kuzitangaho ingwate muri Banki agahabwa umwenda.
  • Uwaguze izo mpapuro ashobora kuzigurisha kw’isoko ryimari n imigabane ry’ U Rwanda akabona amafaranga ye.

Icyo wakora uramutse ushaka kugura impapuro mvunjwafaranga z’umwenda wa Leta. 

  • Amafaranga make ugomba kwishyura ni 100 000 Rfw.
  • Ugomba kugana abahuza kw Isoko ry’Imari n’Imigabane cyangwa Banki y’Ubucuruzi iyo ari yo yose,
  • Ugomba kuzuza ifishi uhabwa n’abahuza cyangwa usanga ku mabanki y’Uburuzi,
  • Banki Nkuru y’Igihugu ikumenyesha igihe ugomba kwishyurira,
  • Banki Nkuru y’Urwanda izajya ikwishyura inyumgu buri mezi atandatu,
  • Ushobora kugurisha impapuro waguze kw’isoko rya kabiri ryo kw’isoko ryimari n imigabane ry’ U Rwanda.

Ku bindi bisobanuro wabariza mu biro by’abahuza cyangwa ku mabanki y’ubucuruzi mu Rwanda.

                                                            http://cma.rw/content/licensees